Kenshi usanga bantu benshi banyotewe no gukirigita ifaranga, haba abato cyangwa abakuze bose ugasanga bahuriza ku nzitizi imwe ariyo kutabona igishoro gihagije, ndetse bagerageza gutera imirwi naduke babonye, bagasanga bitazashoboka ko batera imbere kubera ubwinshi bw’ibikenerwa kugiranga umushinga batekereje ube washyirwa mu bikorwa, ibyo bikaba inzitizi kubatuye mu mujyi ariko bakabisangira n’abatuye mu cyaro.

SEMEX LTD yabazaniye Business yorohereye abageze mu zabukuru batakibasha gukora imirimo igoranye, kandi n’abandi basanzwe bafite mirimo ikabunganira, nababandi badafite akazi gahoraho bashobora gushora muri uyu mushinga ubyara inyungu y’umurengera uhereye ku gishoro cyahafi yantacyo. Uwo mushinga akaba ari ubuhinzi bw’ibihumyo.

Ibihumyo n’abanyamugi babihinga
Imigina y’ibihumyo ihingwa kubuso buso buto

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Muri Semex LTD hari amoko atandukanye y’imigina y’ibihumyo ihingwa mu butaka ahantu hasakaye, ni ukuvuga ahatagera imvura cyangwa izuba ngo ribe ryahagera. Iyo migina ihingwa ku buso buto kuko kuri meterokare imwe (1sqm) n’ukuvuga ubuso Bungana n’intambwe imwe kuyindi, hahingwa imigina iri hagati ya mirongo itandatu na mirongo itanu (50-60) ahantu hashyuha cyangwa mirongo itatu kugera kuri mirongo ine (30-40) ahantu hakonja nko mubice byo mu majyaruguru y’u Rwanda. Ubusanzwe ubuhinzi bw’ibihumyo bwishimira ahantu hadashyuha cyane kandi hadakonje bikabije, nukuvuga ahantu hari ubuhehere ndetse ubushyuhe  buri kugipimo cya degire 19 kugeza kuri 24 (19-24º C) ibyo akaba ariyo mpamvu umuhinzi asabwa kubyuhira incuro ebyiri (2) ku munsi, nukuvuga mugitondo hagati ya saa kumi n’ebyiri ndetse na saa moya (6-7:00AM) ndetse na nimugoroba izuba rirenga, nukuvuga hagati ya saa kumi n’imwe n’igice ndetse na saa kumi n’ebyiri (5:30 – 6:00PM).

Imigina y’ibihumyo yera nyuma y’ibyumweru bibiri, kandi umugina umwe ukera ikiro gisaga cy’ibihumyo, kandi buri byumweru bibiri ukomeza kwera mu gihe kigera ku mezi ane. Akaba ariyo mpamvu umugina wera incuro ziri hagati ya y’esheshtau n’umunani. Abenshi bamenye uburyohe ndetse n’intungamubiri ziri mu bihumyo, ibyo bituma bitabura isoko kandi uwejeje umusaruro SEMEX LTD imuhuza n’umugurira.

Uwakoze umushinga wo guhinga ibhumyo, abona inyungu yikubye incuro zigera kuri cumi n’ebyeri zayo yaguze umugina, mu gihe kitarenze amezi ane, kandi ari ntakindi yshoye uretse amazi akoresha yuhira nayo Atari menshi kuko umugina umwe ukenera asaga 30 cl nukuvuga angana n’agacupa ka fanta ku munsi. Umugina ugura amafaranga 600rwf uguha nyungu ya 8000rwf mugihe umugina ugura 1000rwf uguha inyungu ya 1500rwf.