Ntibisanzwe kumva inkoko umuntu yakorora, ikamuha inyungu y’amafaranga asaga ibihumbi bitandatu (6,000rwf) ku kwezi ari imwe. Nyamara muri SEMEX LTD zihari ku bwinshi. Izi  inkoko  zikomoka mu gihugu cy’ubuhinde mu kigo cy’aborozi cyitwa Keggfarms Group cya  Vinod Kapur ,  zamenyekanye ku izina rya koroyira (Kuroiller). Zikaba ari inkoko zinyama kandi zitanga umusaruro ushimishije w’amagi, kuko iyo zifashwe neza zishobora gutera asaga 300 ku mwaka.  Isake ya kuroyira  ibaze ishobora gupima ibiro bitatu n’igice (3.5kg) mu gihe inkokokazi yakuze ishobora kugeza kubiro bibiri n’igice (2.5kg). Ku rwego mpuzamahanga zatangiye kugurishwa mu 1990.

Muri SEMEX LTD bahugura ku buntu abashaka korora izi nkoko zisigaye zitazirwa Imbarutso y’iterambere, bakabereka uburyo inkoko ibaha inyunugu yasaga ibihumbi bitandatu(6000 rwf) ku kwezi, kandi bakomeza gukurikirana abo boroje, kugirango ababagana bagere ku byo bifuza.

Koroyira ntizirwaragurika, kandi abenshi bazikundira ukuntu zizi kwitorero ibyo kurya zitagombeye gusa ibyo kurya byo mu ruganda. Zirakura cyane zikaba nini kuburyo zinungura abazoroye bazigurisha n’abashaka inyama z’inkoko.  Zigira amasake meza kandi rwose azwiho kugira umurava mu kubangurira, kuburyo wongera umubare w’inkoko mu gihe gito. SEMEX LTD ifasha abaguze inkoko zitera bashaka imishini  zituraga kuzibona, kuko abaguze inkoko ijana (100) babaha imashini irarira amagi 120 ku buntu.