Izi nkoko zitwa ISA BROWN akaba ari ubwoko  bw’inkoko  zikomoko mu gihugu cy’Ubufaransa, zakozwe n’impuguke mu mwaka 1975 zikaba zigaruriye isoko mpuzamahanga nyuma yo kwamamara I burayi, akaba arizo nkoko zitera amagi menshi kurwego mpuzamahanga kuko zitera amagi Magana atatu na kumyabiri (320) ku mwaka kandi itangira gutera hakiri kare,  imaze ibyumweru cumi n’umunani; nukuvuga amezi ane n’ibyumweru bibiri.

Izinkoko, kurubu zigera mu Rwanda zivuye mu gihugu cy’ububiligi, abazishaka bakazibona muri SEMEX LTD mu gihe gito. Ni inkoko zizwiho kurya bicye cyane kandi uretse ubwiza bwazo bugaragarira inyuma, zifitemo ubushobozi bwo kuba ahantu hose. Ni ukuvuga haba ahashyuha cyangwa ahakonja hose zirahaba.  Kandi ntizirwaragurika.

ISA BROWN ni inkoko zitnaga umusaruro utangaje, kuko umworozi umaze kwishyura umukozi, ibyo kurya n’ibindi yayitanzeho abagomba kubona inyungu nibura  y’amafaranga igihumbi maganiri (1200rwf)  ku kwezi. Bishatse kuvuga ko umworozi woroye inkoko 100 atabura  inyungu ingana n’ibihumbi ijana ku kwezi (100,000rwf) hatabariwemo inyungu zindi akura mu ifumbire, cyangwa mu kunoza indyo.

Muri SEMEX LTD bazana inkoko zimaze umunsi umwe zivutse bakaziha umukiliya zimaze icyumweru, zimaze gushira umunaniro w’urugendo rurerure rwo kuva mu bubiligi kugera mu Rwanda. Mugihe umukiliya aba atarajyana inkoko, SEMEX LTD ikomeza kwita kuri izo nkoko, itanga ibikenewe byose (Ibyo kurya byazo, amazi, inkingo), kandi igahugura umworozi uko azakomeza kuzitaho nazigeza mu rugo. Agashya n’uko nyuma y’umwaka n’amezi atandatu inkoko imara itera, SEMEX LTD igurira wa umukiliya ya nkoko ishaje  cyangwa nawe akayigurishiriza n’abacuruza inyama.