Abakurambere bacu mu binyejana byinshi byahise, baryaga ibihumyo, imbuto babitoraguye mu mashyamba(Cueillette), ndetse no mu bihe bya vuba ugasanga abana ndetse rimwe na rimwe n’abakuru bazinduka bajya kubireba aho byimejeje ku migina iyo mu bisambu, Nyamara kubera iterambere mu buhinzi, SEMEX LTD yabazaniye imigina mujyana mukajya kuyihinga ikazabazanira ibihumyo bitabavunnye ngo muve aho mutuye.Ubuhinzi bw`ibihumyo ni bumwe mu buryo bufasha abahinzi kurya neza no kwivana mu bukene.  SEMEX LTD dufasha mu kwereka abahinzi b`ibihumyo n` abandi bashaka kubihinga uburyo bworoshye bwo guhinga ibihumyo ndetse no kubishoramo imari.  Ibihumyo bivugwamo ni ibyo mu bwoko bw`ibihumyo bihingwa mu butaka.

Tubafitiye amoko 2 y’imigina y’ibihumyo, agatandukanira kukuba year ibihumyo by’ubwoko 2 butandukanye:

Pleurotus Pulmonarius

Ibi babihimba amazina menshi, arimo: Indian Oyster, Phoenix mushroom , Summer Oyster Mushroom , Dhingri  & Lung Oyster. Ni ubwoko bukunzwe guhingwa cyane mu bihugu by’iburayi na Amerika y’amajyarugu.  Bukaba bufasha cyane mu kugabanya isukari nyinshi mu mubiri (Antihyperglycemic effect), bikaba aribyo bituma ifasha cyane abarwayi ba diabete, bikungahaye kuri fible bituma uwabiriye yituma neza.