Abakurambere bacu mu binyejana byinshi byahise, baryaga ibihumyo, imbuto babitoraguye mu mashyamba(Cueillette), ndetse no mu bihe bya vuba ugasanga abana ndetse rimwe na rimwe n’abakuru bazinduka bajya kubireba aho byimejeje ku migina iyo mu bisambu, Nyamara kubera iterambere mu buhinzi, SEMEX LTD yabazaniye imigina mujyana mukajya kuyihinga ikazabazanira ibihumyo bitabavunnye ngo muve aho mutuye.Ubuhinzi bw`ibihumyo ni bumwe mu buryo bufasha abahinzi kurya neza no kwivana mu bukene.  SEMEX LTD dufasha mu kwereka abahinzi b`ibihumyo n` abandi bashaka kubihinga uburyo bworoshye bwo guhinga ibihumyo ndetse no kubishoramo imari.  Ibihumyo bivugwamo ni ibyo mu bwoko bw`ibihumyo bihingwa mu butaka.

Tubafitiye amoko 2 y’imigina y’ibihumyo, agatandukanira kukuba year ibihumyo by’ubwoko 2 butandukanye:

Tree Oyster (Pleurotus Ostreatus)

Ibi babitazira: Amababa ya Malaika (Angel’s wings), Pleurotte en huitre,Abalone mushroom, Grey Oyster mushroom, Shimeji).

Ubu ni ubwoko bwibihumyo buryoha cyane, kandi bukungahaye ku ntungamubiri, kuko muri 100gr za Oyster habaharimo (DV- Daily Value):

  1. Niacin ( Vit B3): 25% DV
  2. Riboflavin ( Vit B2): 21% DV
  3. Pantothenic acid ( Vit B5): 13% DV
  4. Copper:12% DV
  5. Phosphorus: 12% DV
  6. Potassium: 12@ DV
  7. Iron: 7% DVBukomoka Iburayi (Europe), bukaba bwarahinzwe bwa mbere mu gihugu cy’ubudage (Germany), mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi bikaba byarafashije abasirikare babadage kubera intungamubiri bizigize. Ubu bwoko bw’ibihumyo bwaje gukwirakwizwa no majyaruguru  y’Amerika ndetse no mu hurasirazuba bwo hagati gati.  Ni ubwoko bw’ibihumyo bukunzwe cyane muri China, Japan na Australia.