Kuroiler ni inkoko zaturutse mu gihugu cy’ubuhinde. Zabonetse habayeho igikorwa cyo uturemangingo tw’inkoko z’inyama (broiler/ Leghorn) ndetse n’inkokokazi itanganga amagi menshi (Rhode Island), ibyo bituma ziba inkoko zitera amagi kandi zitanga umusaruro w’inyama.

Izi nkoko za kuroiler zimaze kwamamara muri Africa kandi zahinduye imibereho y’abahisemo kuzorora maze barakungahara karahava. Mu Rwanda naho ayo mahirwe yarahasesekaye, ubu ukeneye Kuroiler wazibariza muri Semex Ltd, ibarizwa I Nyabugogo, kumuteremuko, imbere yahahoze isoko.

  • Inkoko za kuroiler ntizirwaragurika ugereranije n’izindi nkoko, Zitera amagi menshi ugereranije n’izindi nkoko, zo zitera imyaka 2 (ni ukuvuga amagi asaga 300 mu mwaka), Amagi ya kuroiler ushobora kuyaraririza akavamo indi mishwi bityo ukagura umushinga mu gihe gito.
  • Zikura vubavuba kuko, isake ya Kuroiler ibaze ishobora ipima ibiro 4-5. Kandi inyama z’inkoko za Kuroiler ziraryoha ndetse zirakunzwe ku isoko.
  • Inkoko za kuroiler zishobora kuba ahantu hose, ni ukuvuga ahantu hashyushye cyangwa hakonje. Izi nkoko ntizirobanura ibyo kurya ni ukuvuga ko zigaburira niyo utazigurira ibiryo. Ni ukuvuga ko zifite imico nk’iy’inkoko y’inyarwanda ibyo bigatuma zirya ibiryo bihendutse ugereranije n’ibyo izindi nkoko za kizungu zirya.